Amasomo yo ku wa kane – [Icya 1, Igisibo]

Isomo ryo mu gitabo cya Esitera 4,17k-m.r-t

Umwamikazi Esitera yari mu cyunamo gikomeye, atakambira Uhoraho, Imana ya Israheli, agira ati «Mana yanjye, Mwami wacu, nta wundi nkawe! Ntabara, dore ndi jyenyine kandi nta wundi wangoboka atari wowe; kuko ndiho nishyira icyago. lKuva mu buto bwanjye, abo mu bwoko bwa data bambwiraga ko ari wowe, Nyagasani, wahisemo Israheli mu mahanga yose, n’ababyeyi bacu, ubahitamo mu bakurambere babo bose ngo bakubere umurage ubuziraherezo. Kandi ko wabarangirije ibyo wababwiye byose. mUbu ngubu ariko twagucumuyeho, utugabiza ibiganza by’abanzi bacu, kuko twasenze ibigirwamana byabo. Uri intabera, Nyagasani! Unshyire ku minwa imvugo iryohereye ningera imbere y’intare, maze utere umutima we kuzinukwa uturwanya ku buryo azarimbukana n’abafatanyije na we. Twebweho, ukuboko kwawe kuturamire! Untabare ndi jyenyine, nta wundi ngira atari wowe, Nyagasani! Uzi byose. Uzi ko nanga icyubahiro baha ibyigomeke; uburiri bw’abatagenywe buntera ishozi kimwe n’ubw’umunyamahanga uwo ari we wese.

Zaburi ya 137(138), 1-2a, 2bc-3, 7c-8

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,
ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.
Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu,
maze nkogeza izina ryawe,
kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,
kuko warangije amasezerano yawe,
bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.
Umunsi nagutakiye, waranyumvise,
maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.
ukubitagura abanzi banjye,
maze indyo yawe igatuma mbatsinda.
Uhoraho azankorera byose!
Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,
ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe!
Publié le