Amasomo yo ku wa Kane – Icya 10 Gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami  18, 41-46

Ubwo bari mu nsi y’umusozi wa Karumeli, umuhanuzi Eliya abwira Akabu ati “Zamuka urye kandi unywe, kuko numvise umuhindo w’imvura y’impangukano.” Akabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya ajya mu mpinga y’umusozi wa Karumeli maze arapfukama, umutwe awukoza ku mavi ye. Abwira umugaragu we ati “Ngaho genda witegereze mu cyerekezo cy’inyanja !” Arazamuka aritegereza, maze aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Eliya aramubwira ati “Subirayo”, bigera ku ncuro ndwi. Ku ncuro ya karindwi, umugaragu aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu, kizamuka kiva mu nyanja.” Eliya aramubwira ati “Zamuka ubwire Akabu uti ‘Shumika amafarasi ku igare, maze umanuke imvura itaza kugufatirana’.” Mu mwanya muto ijuru rirahinduka, ryuzura ibicu n’umuyaga, maze hagwa imvura y’umurindi. Nuko Akabu yurira igare rye ajya i Yizireyeli. Naho Eliya yuzura imbaraga z’Uhoraho, aracebura maze yiruka imbere ya Akabu, kugera mu marembo ya Yizireyeli.

 

Zaburi ya 64(65), 10a-d, 10c.11, 12-13

R/ Nyagasani, Mana yacu, ukwiye ibisingizo.

Wasuye isi uyuhira amazi,

maze uyigwizamo uburumbuke butagira ingano.

Imigezi y’Imana isendereye amazi,

maze ugategurira abantu imyaka ibatunga.

 

Dore uko utegura ubutaka :

Uyobora amazi mu mayogi, ugasanza amasinde,

ukagusha imvura y’umurindi ngo ibworoshye,

maze ugaha umugisha imbuto zimeramo.

 

Umwaka uwusoza uwuhunda ibyiza byawe,

aho unyuze hose hagasigara uburumbuke buteye ubwuzu.

Ubwatsi bw’amatungo buratohagira mu butayu,

utununga ugasanga duteye ubwuzu.

Publié le