Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 26,7-9.12.16-19
Inzira y’umuntu w’intungane iraboneye,
nawe Uhoraho, urayimutunganyiriza.
Mu nzira udutegeka kunyuramo, Uhoraho turakwiringira,
icyo twifuza, ni ukurata izina ryawe.
Ijoro ryose ndakuzirikana,
nkagushakashaka n’umutima wanjye,
kuko iyo amategeko yawe akurikizwa ku isi,
abayituye bayamenyeraho ubutungane.
Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho;
ukadusohoreza ibyo dukora byose.
Mu mubabaro wacu twarakwirukiye,
igihe uduhannye turagutakambira.
Imbere yawe, Uhoraho, twari tumeze nk’umugore utwite,
uhindagana kuko ari hafi kubyara, agatakishwa n’ububabare.
Natwe twari dutwite, turi mu mibabaro y’iramukwa,
ariko tumera nk’aho tubyaye umuyaga:
nta bwo twazaniye isi agakiza,
cyangwa ngo tuyibyarire abaturage bashya.
Abawe bapfuye bazongera kubaho, imirambo yabo izazuka.
Mwebwe abari mu mukungugu, nimukanguke, nimusabwe
n’ibyishimo!
Kuko ikime cy’Uhoraho ari urumuri rutonyanga ku isi,
bityo abari barapfuye bazagaruke imusozi.
Zaburi ya 101 (102),13-15, 16-18, 19-21
Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo,
kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka!
Uzahagurutswa n’urukundo ufitiye Siyoni,
kuko ari igihe cyo kuyigirira imbabazi,
ayo magingo akaba ageze.
Abagaragu bawe batewe ubwuzu n’amabuye yayo,
bagashavuzwa n’itongo ryayo.
Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho,
n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe,
kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,
akahigaragariza yuje ikuzo;
ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo,
akita ku byo bamusaba.
Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza,
maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho;
kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,
aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,
kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,
kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.