[wptab name=’Isomo: Ibarura 20′]
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura 20,1-13
Mu kwezi kwa mbere, imbaga yose y’Abayisraheli igera mu butayu bwa Sini, maze umuryango utura i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye, baramuhamba.
Imbaga yari yabuze amazi, nuko yivumbura kuri Musa na Aroni.3Imbaga yiyenza kuri Musa ivuga iti «Iyo natwe tuza kujyana n’abavandimwe bacu igihe bapfiraga imbere y’Uhoraho! Ni kuki wazanye ikoraniro ry’Uhoraho muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo dupfe twebwe n’amatungo yacu! Ni kuki wadukuye mu Misiri ukatuzana aha hantu h’amakuba? Nta mwaka wahahingwa, ari imitini, ari imizabibu cyangwa amakomamanga; ahantu hataba n’amazi yo kunywa!»
Musa na Aroni bava mu mbaga baza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro; bikubita hasi bubitse umutwe ku butaka, maze ikuzo ry’Uhoraho rirababonekera. Uhoraho abwira Musa, ati «Tora inkoni yawe, wowe n’umuvandimwe wawe Aroni, mukoranye imbaga, maze mu maso yayo mubwire urutare rubahe amazi. Urwo rutare urarubyaza amazi, uyahe imbaga inywe hamwe n’amatungo yabo.»
Nk’uko yari yabitegetswe, Musa atora inkoni yari imbere y’Uhoraho, maze we na Aroni bakoranyiriza imbaga hafi y’urwo rutare, barayibwira bati «Nimutege amatwi, mwa byigomeke mwe! Mbese dushobora kubavuburira amazi muri uru rutare?» Musa arega ukuboko, ya nkoni ayikubita ku rutare incuro ebyiri, maze amazi menshi arapfupfunuka. Nuko imbaga iranywa, buhira n’amatungo yabo.
Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nta bwo mwanyemeye ngo muhamye ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli. Kubera iyo mpamvu ntimuzageza iriya mbaga mu gihugu nayisezeranije.»
Ayo ni yo mazi y’i Meriba, ari byo kuvuga ‘Urwiyenzo’, kuko ariho Abayisraheli biyenjeje kuri Uhoraho, na we akahagaragariza ubutungane bwe.
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 94(95)’]
Zaburi ya 94(95),1-2, 6-7ab, 7d-9a
Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza;
tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.
Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.
Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!
«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,
nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,
aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.
Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko,
maze ndavuga nti ’Ni imbaga y’umutima wararutse,
ntibazi amayira yanjye!’
[/wptab]
[end_wptabset]