Amasomo yo ku wa kane – [ Icya 2 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cya Samweli 18, 6-9; 19, 1-7

Igihe batabarutse, Dawudi amaze gutsinda Umufilisiti, abagore basohoka mu migi yose ya Israheli baza gusanganira umwami Sawuli, bafite ingoma n’inanga, baririmba kandi babyina imbyino z’ibyishimo. Abo bagore basingizaga bikiranya, bavuga bati «Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza.»

Sawuli yumvise ayo magambo aramurakaza cyane, maze aravuga ati «Dawudi bamubazeho abantu ibihumbagiza, naho jyewe bambaraho igihumbi cyonyine. None se ashigaje kindi ki kitari ubwami!» Guhera uwo munsi, Sawuli atangira kureba nabi Dawudi.

Nuko Sawuli amenyesha umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose imigambi ye yo kwica Dawudi. Nyamara ariko, Yonatani umuhungu wa Sawuli agakunda cyane Dawudi. Ni bwo Yonatani abwiye Dawudi, ati «Data Sawuli arashaka kukwica, none rero ejo mu gitondo uzirinde kugaragara, uzihishe ahantu hiherereye. Naho jyewe nzasohoka njyane na data ku gasozi, hafi y’aho uzaba wihishe. Nzamubwira ibikwerekeyeho, nimenya icyo abitekerezaho nzakikubwira.»

Nuko Yonatani ahakirwa Dawudi kuri se, aramubwira ati «Nyagasani, uramenye ntugirire nabi umugaragu wawe Dawudi, kuko atigeze agucumuraho, ahubwo ibikorwa bye by’impangare bikaba byarakugiriye akamaro. Yemeye guhara ubugingo bwe, arwana n’Umufilisiti aramutsinda, Uhoraho yuzuriza muri we igikorwa gikomeye muri Israheli. Ibyo warabyiboneye kandi biragushimisha. Noneni kuki ushaka gucumura, umena amaraso y’umwere Dawudi, ushaka kumwica nta mpamvu?» Sawuli ngo yumve amagambo ya Yonatani, aramurahira ati «Ndahiye Uhoraho ko ntazamwica!» Nuko Yonatani ahamagara Dawudi, amubwira amagambo yose yavuganye na se. Hanyuma amugarura kwa Sawuli, akomeza kumukorera nk’uko byari bisanzwe.

 

Zaburi ya 55(56), 2-3.7a, 9-10, 11-12, 14

Mana yanjye, ngirira ibambe! Abanzi banjye barankurikiranye;

umunsi wose bahora bandwanya, bakanyotsa igitutu.

Umunsi wose ingenza zinyomaho,

abandwanya ntibagira umubare, barandusha imbaraga.

Baca ibico, bakangenza, baronda aho nyuze hose,

 

Imiburagiro yanjye ni wowe uyizi;

tega urwabya rwawe, amarira yanjye ahongobokeremo.

None se si ko byanditse mu gitabo cyawe?

Abanzi banjye bazakubana bahunga,

umunsi nagutabaje.

Ndabizi Imana iri kumwe nanjye!

 

Niringira Imana, ari na ko ndata ijambo ryayo,

niringira Uhoraho, ari na ko ndata ijambo rye,

niringira Imana, maze simbe nagira ubwoba;

ubwo se abantu bashobora kuntwara iki?

kuko amagara yanjye wayakijije urupfu.

None se ibirenge byanjye ntiwabirinze gutsikira,

ugira ngo ngende imbere y’Imana

mu rumuri rumurikira abazima?

Publié le