Amasomo yo ku wa Kane – Icya 3 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 8,26-40

Umumalayika wa Nyagasani abwira Filipo, ati «Haguruka, ugende werekeje mu majyepfo, unyure mu muhanda umanuka i Yeruzalemu ujya i Gaza, ubu ngubu ukaba utarimo abagenzi.» Filipo ahera ko aragenda. Ubwo Umunyetiyopiya wari icyegera cya Kandasi, umwamikazi wa Etiyopiya, akaba n’umunyabintu we, yari yaje gusengera Imana i Yeruzalemu. Yari mu nzira ataha, yicaye mu igare rye, agenda asoma igitabo cya Izayi umuhanuzi. Roho Mutagatifu abwira Filipo ati «Genda, wegere ririya gare.» Filipo ariruka, yumva uwo mutware asoma mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, aramubaza ati «Mbese aho ibyo usoma urabyumva?» Undi aramusubiza ati «Nabyumva nte se, ntabonye unsobanurira.» Nuko asaba Filipo kurira ngo yicare iruhande rwe. Muri ibyo Byanditswe yahasomaga ibi ngibi

«Bamushoreye nk’intama bajyanye mu ibagiro,

cyangwa nk’umwana w’intama wicecekera imbere y’uwupfura ubwoya,

na we ntiyaruhije abumbura umunwa.

Yacishijwe bugufi, acirwa urubanza rw’akarengane.

Ni nde uzavuga iby’abazamukomokaho?

Ko ubugingo bwe bwazimanganye ku isi, nta cyo yasize.»

Uwo mutware abaza Filipo ati «Ndagusabye ngo umbwire: ni nde umuhanuzi avugaho ibi ngibi? Ni kuri we ubwe, cyangwa se ni undi muntu yavugaga?» Filipo ni ko guterura, ahereye kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe, amumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu.

Uko bagakomeje inzira baza kugera ku mugezi, wa mutware aravuga ati «Dore amazi! Ni iki se kandi cyambuza kubatizwa?» (Filipo aramusubiza ati «Niba wemera Yezu n’umutima wawe wose, birashoboka.» Undi aramubwira ati «Ndemera ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana.») Nuko ategeka ko bahagarika igare, bombi baramanuka bajya mu mazi, Filipo n’umutware, maze Filipo aramubatiza. Bamaze kuva mu mazi Roho Mutagatifu ajyana Filipo, uwo mutware ntiyongera kumubona ukundi, ahubwo yikomereza urugendo rwe yishimye. Naho Filipo ngo arebe, asanga ari mu mugi wa Azoti, maze yamamaza Inkuru Nziza mu migi yose yanyuragamo, kugeza ko agera i Kayizareya.

Zaburi ya 65 (66), 8-9, 16-17, 5a.20

R/Mahanga yose, nimusingize Imana.

Bihugu mwese, nimurate Imana yacu,

muhanike amajwi muririmba ibisingizo byayo ;

Kuko ari yo itubeshejeho,

kandi ntireke ibirenge byacu bidandabirana.

 

Abubaha lmana mwese nimuze mwumve,

mbatekerereze ibitangaza yankoreye.

Uko umunwa wanjye wamutakiraga,

ni na ko ururimi rwanjye rwamusingizaga.

 

Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,

Imana iragahora isingizwa,

yo itirengagije isengesho ryanjye,

cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu.

Publié le