Amasomo yo ku wa kane – [Icya 3 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 2 cya Samweli 7,18-19.24-29

Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha? None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Mbese ni uko ukunda kugenzereza abantu, Nyagasani Uhoraho? Wihangiye Israheli, umuryango wawe, kugira ngo ube iteka umuryango wawe bwite, kandi wowe Uhoraho, ube Imana yabo. None rero, Uhoraho Mana yanjye, ijambo wavuze ku mugaragu wawe n’urubyaro rwe urikomeze iteka, kandi urirangize uko wabyivugiye. Izina ryawe nirikuzwe iteka ryose, kandi bavuge bati ‘Uhoraho, Umugaba w’ingabo ni Imana ya Israheli!’ Nuko inzu ya Dawudi umugaragu wawe izakomere imbere yawe. Kuko ari wowe ubwawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wabihishuriye umugaragu wawe uvuga uti ‘Nzakubakira inzu.’ Ngiyo impamvu umugaragu wawe yatinyutse kuvuga iri sengesho. Ikindi kandi, Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana; amagambo yawe akaba ukuri, kandi ukaba usezeranyije umugaragu wawe iryo hirwe. Nuko rero, ugire ubuntu uhe inzu y’umugaragu wawe umugisha, kugira ngo ihore iteka imbere yawe. Kuko ari wowe, Nyagasani Uhoraho, ubivuze, kandi ku bw’umugisha wawe, inzu y’umugaragu wawe ijye ihabwa imigisha iteka ryose.»

Zaburi ya 131 (132), 1-2, 3a-4a-5, 11, 12, 13-14;

Uhoraho, ibuka Dawudi,

n’ubuyoboke bwe bwose,

we warahiriye Uhoraho,

agasezeranya Nyir’Ububasha wa Yakobo,

ati «Nta bwo nzinjira mu ihema ryanjye,

ngo ndambarare ku buriri bwanjye,

ngo amaso yanjye ahumirize,

n’ingohe zanjye zitore agatotsi,

ntarabonera Uhoraho ikibanza,

ntarabonera Nyir’ububasha wa Yakobo aho atura!»

Uhoraho yarahiye Dawudi,

ni indahiro atazivuguruzaho,

ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe,

nzamugire umwami uzakuzungura!

Abahungu bawe nibakomeza isezerano twagiranye,

n’amatangazo nabamenyesheje,

abahungu babo na bo bazicara

ku ntebe yawe y’ubwami ubuziraherezo.»

Kuko Uhoraho yihitiyemo Siyoni,

ashaka ko imubera ingoro,

ati «Ni yo buruhukiro bwanjye iteka ryose,

ni ho nzatura kuko nabyifuje!

 

Publié le