Amasomo yo ku wa kane – [Icya 5 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 11,4-13

Salomoni amaze gusaza, abo bagore bamuhinduye umutima bawerekeza ku zindi mana; maze umutima we ntiwakomeza kurangamira Uhoraho nk’uko uwa se Dawudi wari umeze.

Salomoni ayoboka Ashitoreti, imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu, ishyano ry’Abahamoni. Salomoni akora ibyo Imana yanga, ntiyaba akiyobotse Uhoraho nk’uko se Dawudi yari yarabigize. Nuko Salomoni yubaka hejuru y’umusozi uteganye na Yeruzalemu, ahubaka urutambiro rugenewe Kemoshi, ishyano ry’Abamowabu, yubaka n’urundi rutambiro rugenewe Moleki, ishyano ry’Abahamoni. Abigenzereza atyo ibigirwamana by’abagore be b’abanyamahanga bose; batwikiraga imana zabo imibavu, bakazitura n’ibitambo.
Uhoraho arakarira Salomoni, kuko yari yarayobeje umutima we awutanya n’Uhoraho, Imana ya Israheli, yari yaramubonekeye kabiri kandi ikamutegeka imwihanangiriza ko atazagira izindi mana yiyegurira, nyamara Salomoni ntiyumvira icyo Uhoraho yari yamutegetse. Uhoraho abwira Salomoni, ati «Kubera ko wagenjeje utyo, ukaba utarakurikije Isezerano ryanjye n’amategeko nari naguhaye, ngiye kukunyaga ubwami mbugabire umwe mu bagaragu bawe. Nyamara simbikora ukiriho kuko ngiriye so Dawudi, ahubwo nzabunyaga umwana wawe. Ariko kandi na we sinzamunyaga ubwami bwose, nzamusigira umuryango umwe kubera so Dawudi na Yeruzalemu nitoreye.»

Zaburi ya  105 (106), 3-4.35-37.40

Hahirwa abita ku mategeko y’Uhoraho,

igihe cyose bagakurikiza ubutabera!
Uhoraho, uranyibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe,
maze uze untabare,
ahubwo bivangavanze n’abanyamahanga,

maze biha gukurikiza imico yabo.
Bagaragiye ibigirwamana byabo,
maze bibagusha mu mutego;
abahungu babo n’abakobwa babo,
babaturaho ibitambo by’ibigirwamana!
nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we,

azinukwa abo yari yaragize abe.
Publié le