Amasomo yo ku wa kane – Icya 5, Igisibo

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 17,3-9

Abramu yubika umutwe ku butaka, Imana iramubwira iti «Ngiri rero Isezerano ryanjye nawe: uzaba sekuru w’imiryango itabarika. Nta bwo bazongera kukwita Abramu, ahubwo izina ryawe kuva ubu ribaye Abrahamu, kuko nzakugira sekuru w’imiryango itabarika. Nzaguha kororoka cyane, nzakuvanamo imiryango, kandi abami bazakuvukaho. Nzagirana Isezerano nawe, nzanarigirane n’abazagukomokaho. Iryo Sezerano rizahoraho, kugira ngo mbe Imana yawe, n’iy’urubyaro rwawe ubuziraherezo. Wowe n’urubyaro rwawe nzabaha gutunga burundu iki gihugu wasuhukiyemo, igihugu cyose cya Kanahani, maze nzababere Imana.» Imana ibwira Abrahamu, iti «Uzakomeze rero Isezerano ryanjye, wowe n’abo uzabyara, uko ibisekuru bizasimburana.

Zaburi ya 104(105), 4-5, 6-7, 8-9

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,

mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be! 

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

rya sezerano yagiranye na Abrahamu,

a

Publié le