Amasomo yo ku wa Kane – Icya 6 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 18,1-8

Nyuma y’ijambo rye rwagati mu rukiko, Pawulo ava Atene , ajya i Korinti. Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka i Ponto, wari uherutse kuva mu Buta1iyani n’umugore we Purisila, kuko umwami w’i Roma Kalawudiyo, yari yategetse Abayahudi bose kuhava. Pawulo amenyana na bo, kandi kubera ko yari ahuje umwuga na bo, – bari ababoshyi b’amahema -, aguma iwabo bagakorana uwo mwuga. Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki. Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza. Nyamara bo bakamurwanya kandi bakamutuka, ni ko gukunguta imyambaro ye ababwira ati «Amaraso yanyu azabahame ! Jye ndi umwere, ndetse no kuva ubu nigiriye mu banyamahanga.» Avuye aho ngaho ajya ku witwa Tito Yusito, umuntu wubahaga Imana, akaba yari atuye iruhande rw’isengero. Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa.

Zaburi ya 97 (98), 1, 2-3ab, 3cd-4

R/Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe mu maso y’amahanga.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi,

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Publié le