Amasomo yo ku wa kane – [Icya 7 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo 5,1-6

Naho mwebwe abakungu, nimurire, muboroge kubera amakuba abategereje! Ubukungu bwanyu bwaraboze, imyambaro yanyu yaramunzwe; zahabu yanyu na feza byaguye ingese, kandi iyo ngese ni yo izabashinja, ikazatwika imibiri yanyu nk’umuriro. Ngaho mwihunikiye ubukungu muri iyi minsi y’indunduro! Umushahara w’abakozi basaruye imyaka mu mirima yanyu mwarawubahuguje, none ngaha uravuza induru kandi n’imiborogo y’abo bakozi yageze mu matwi ya Nyagasani Umutegetsi w’ingabo. Kuri iyi si mwibereyeho mu murengwe no mu byishimo, kandi ku munsi batotezaga intungane, ntimwaretse kugwa ivutu. Mwaciriye urubanza rubi intungane, maze murayica, nyamara itabarwanyije.

Zaburi 48(49), 14-15ab.15cd-16.17-18.19-20

Ngayo amaherezo y’abiyemera,
n’ay’abanyurwa n’ibyo bivugaho.
Babyagiye ikuzimu nk’intama mu gikumba;
Nyirarupfu akaba ari we ubashorera abajyana mu rwuri,
maze bwacya, abantu b’intungane bakabagenda hejuru;

isura bahoranye ikayokera ikuzimu,
bazabe ari ho batura iteka.
Naho jyewe, Imana yiyemeje kundokora,
no kungobotora ku ngoyi z’ikuzimu!

Ntibikagukange rero nubona umuntu abaye umukire,
n’ubwamamare bwe bukagenda bwiyongera;
kuko umunsi yapfuye, nta na kimwe azajyana ikuzimu,
n’icyubahiro yari afite ntazakimanukana iyo ngiyo.

Akiriho yajyaga yirya icyara, akishimagiza,
ati «Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye!»
Nyamara ntazabura kujya aho abakurambere be bagiye,
bo batazongera kubona izuba ukundi!

Publié le