Amasomo yo ku wa Kane – Icyumweru cya 17 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 18,1-10

Uhoraho abwira Yeremiya ati «Manuka bwangu ujye iw’umubumbyi, ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.» Nuko ndamanuka njya iw’umubumbyi, nsanga ariho arabumba. Iyo yagiraga ibyago agacikwa n’icyo yabumbaga, yakoraga ikindi akurikije uburyo bw’umubumbyi w’umuhanga.

Nuko Uhoraho arambwira ati «Bantu ba Israheli — uwo ni Uhoraho ubivuze — murakeka ko ntabagira nk’uko uriya mubumbyi abigenza? Bantu ba Israheli, muri mu kiganza cyanjye nk’ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi! Hari ubwo niyemeza kurandura, guhirika no kurimbura iki gihugu cyangwa iriya ngoma; ariko, icyo gihugu cyakwihana ubugome bwacyo nkisubiraho nkareka icyo cyago nari ngiye kugiteza. Hari n’ubwo niyemeza kubaka no gushinga iki gihugu cyangwa se iriya ngoma; ariko bakwanga kumva ijwi ryanjye, ahubwo bagakora ikibi nanga, nkisubiraho nkareka ibyiza nari niyemeje kubakorera.

Zaburi 145(146),1-2.10a, 3-4, 5-6ab

Alleluya!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose,

ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,

Ntimukiringire abantu bakomeye,

ntimukizigire mwene muntu udashobora kubakiza.

Umwuka we umara kumuvamo,

agasubira mu gitaka yaturutsemo;

kuva ubwo, imigambi yari afite ikayokana na we.

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,

maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye!

We Muremyi w’ijuru n’isi,

inyanja n’ibiyirimo byose,

Publié le