Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 31,31-34
Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda.Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi. Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango. Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo «Menya Uhoraho», kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.
Zaburi ya 50 (51), 12-13, 14-15, 18-19
Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;
ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
Abagome nzabatoza inzira yawe,
n’abanyabyaha bakugarukire.
Igitambo cyanjye si cyo ushaka,
n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!