Amasomo yo ku wa Kane – Icyumweru cya 20, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 20,23-28

Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye, babyirebera n’amaso yabo. Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu, maze nzabagarure ku butaka bwanyu. Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu, nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu, mumbere umuryango nanjye mbe Imana yanyu.

Zaburi ya 50(51),12-13, 14-15, 18-19

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;

ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Abagome nzabatoza inzira yawe,

n’abanyabyaha bakugarukire.

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

Publié le