Amasomo yo ku wa Kane – Icyumweru cya 23 gisanzwe, A

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 1-7.10-13

Bavandimwe, ku byerekeye inyama zatuwe ibigirwamana ni koko: twese tubifitemo ubujijuke (nk’uko mubivuga). Nyamara ubumenyi butera kwirata, naho urukundo rukajijura. Niba hari uwibwira ko hari icyo azi, ntarageza aho kumenya uko bikwiye. Ariko niba hari ukunda Imana, uwo nguwo azwi n’Imana.
None se byaba byemewe kurya inyama zatuwe ibigirwamana? Tuzi ko nta kigirwamana kibaho ku isi, kandi ko nta yindi mana iriho, usibye Imana imwe rukumbi. Koko, n’ubwo hariho ibyitwa imana byinshi mu ijuru no ku isi — koko kandi ibigirwamana n’ibikomerezwa ntibibarika! — kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi, byose biturukaho, ari na Yo tugana; hakabaho na Nyagasani umwe, Yezu Kristu, ari We ubeshaho byose, natwe tukabeshwaho na We.
Ariko bose si ko babifitemo ubujijuke. Hariho bamwe bakiva mu by’ibigirwamana, maze baba bariye inyama zabituwe, umutimanama wabo udakomeye ukabemeza ko bahumanye. Koko se umunyantege nke aramutse akubonye urira mu ngoro y’ibigirwamana, kandi witwa ko ujijutse, ntiyaboneraho akarya izo nyama zatuwe ibigirwamana, kandi umutima we utabimwemerera? Bityo rero ubujijuke bwawe buzaba bugushije umunyantege nke, kandi ari umuvandimwe Kristu yapfiriye. Muri uko gucumurira abavandimwe banyu mubakomeretsa ku mutima usanzwe udakomeye, ubwo ni Kristu muba mucumuriye. Kubera iyo mpamvu, niba ibyo kurya bigusha umuvandimwe wanjye, nzazinukwa inyama burundu, aho kugusha umuvandimwe wanjye.
Zaburi ya  138(139), 1-2.3b, 13-14ab, 23-24
Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese;
iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,
imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;
mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.
Ni wowe waremye ingingo zanjye,
umbumbabumbira mu nda ya mama.
Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,
ibikorwa byawe biratangaje:
Mana yanjye, ngenzura ugeze mu nkebe z’umutima wanjye;
nsuzuma, maze umenye ibyo mpirimbanira.
Urebe niba ntari mu nzira mbi,
maze ungarure mu nzira wigishije kuva kera!
Publié le