Amasomo yo ku wa Kane – Icyumweru cya 24 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye  Abanyakorinti 15,1-11

Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa.
Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri. Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icya rimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye. Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe. Ubw’imperuka, nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe.
Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana. Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo. Uko biri kose, yaba jye, cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza, kandi ari na byo mwemeye.

Zaburi ya 117(118), 1-2, 16-17, 28.21

Alleluya!
 
Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,
kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!
Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo,
iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»
Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,
maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi!»
Oya, nta bwo nzapfa, ahubwo nzaramba,
maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.
Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira,
Mana yanjye, ndakurata.
Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:
nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.
Publié le