Amasomo yo ku wa Kane – Icyumweru cya 22 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,18-23

Bavandimwe, ntihakagire uwihenda: niba hari uwikekaho kuba umuhanga ku bw’iyi si, nabanze yihindure umusazi kugira ngo abe umunyabwenge nyakuri; kuko ubuhanga bw’iyi si ari ubusazi mu maso y’Imana, nk’uko byanditswe ngo «Ni Yo ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo», kandi ngo «Nyagasani acengera ibitekerezo by’abahanga, agasanga byose ari amanjweKu bw’iyo mpamvu rero, ntihakagire ushingira ikuzo rye ku bantu, kuko byose ari ibyanyu: yaba Pawulo, yaba Apolo cyangwa Kefasi, yaba isi, bwaba ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibiriho cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu, naho mwebwe muri aba Kristu, na We Kristu akaba uw’Imana.

Zaburi ya 23(24), 1-2, 3-4ab, 5-6

Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,
yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.
Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.
Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
maze agahagarara ahantu he hatagatifu?
Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu,
Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.
Publié le