Amasomo yo ku wa kane – Nyuma y’Ukwigaragaza

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Yohani Intumwa 4, 19-21 ; 5, 1-4

Nkoramutima zanjye, twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere. Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’lmana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda lmana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu.

Zaburi ya 71 (72),1-2, 14.15bc, 17
R/ Nimuze mwese muramye Imana yanyu!

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.

Azabakiza ububisha n’agahato,
Kuko we abona amagara yabo afite agaciro.
Bazamusabire ubudahwema,
bamwifurize umugisha iminsi yose.

Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba
Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe

Publié le