Amasomo yo ku wa Kane wa Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 3,11-26

Kubera ko uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, bitangaza cyane rubanda rwose, biruka babasanga ahitwa ku «Ibaraza rya Salomoni». Petero abibonye ni ko kubwira rubanda ati «Bantu ba Israheli, ni iki gitumye mutangazwa n’ibimaze kuba? Cyangwa se ni iki gitumye muduhanga amaso, nk’aho duhaye uyu muntu kugenda ku bw’ububasha bwacu cyangwa ku bw’ubutungane bwacu bwite? Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi. Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. Kubera ko twiringiye izina rya Yezu, iryo zina ni ryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi; maze ukwemera gukomoka kuri Yezu kumusubiza ubuzima bwe bwose mu maso yanyu mwese.

Zaburi ya 8, 4-5, 6-7, 8-9

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,

nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,

ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka?

Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?»

 

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana;

umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,

umugira umwami w’ibyo waremye,

umwegurira byose ngo abitegeke:

 

amatungo yose, amaremare n’amagufi,

ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,

inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,

hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.

Publié le