Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya 12 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 16′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 16,1-12.15-16

Sarayi, umugore wa Abramu, nta mwana yari yaramubyariye ; ariko akaba yari afite umuja w’Umunyamisirikazi, akitwa Hagara. Sarayi ni ko kubwira Abramu ati «Nyamuneka, ndabigusabye, dore Uhoraho yambujije kubyara. Sanga uriya muja wanjye, none ahari nazamubanaho umwana.» Abramu yemera iyo nama ya Sarayi. Hari hashize imyaka cumi Abramu atuye mu gihugu cya Kanahani, ubwo Sarayi umugore we amuzaniye Hagara umuja we w’Umunyamisiri, kugira ngo amubere umugore. Abramu arongora Hagara, nuko Hagara asama inda. Abonye atwite ntiyaba akita kuri nyirabuja. Nuko Sarayi abwira Abramu ati « Ni wowe utera aka gasuzuguro ngirirwa ! Ni jye waguhaye umuja wanjye. None aho amariye kubona atwite sinkigira agaciro kuri we. Ngaho Uhoraho naducire urubanza twembi ! » Abramu abwira Sarayi ati « Dore umuja wawe ni wowe umugenga ; umugire uko ushatse.» Ubwo Sarayi aramutoteza, undi arahunga aramubisa.

Umumalayika w’Uhoraho aza guhurira na Hagara mu butayu, hafi ya rya riba riri ku nzira igana i Shuru. Nuko aramubaza ati « Hagara, muja wa Sarayi, urava he ukajya he?» Undi aramusubiza ati «Ndahunga mabuja Sarayi.»Umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati « Subira kwa nyokobuja maze ujye umwumvira. » Arongera ati “Nzongera abazagukomokaho, nzabagira benshi ku buryo batazashobora kubarika.” Umumalayika w’Uhoraho ati «Uratwite kandi uzabyara umwana w’umuhungu, ukazamwita rero lsmaheli kuko Uhoraho yumvise agasuzuguro bagusuzuguye. Naho we azaba nk’indogobe y’ishyamba itimirwa! Azarwanya bose, bose bamurwanye. Azahora atura yitaruye bene nyina. »

Hagara abyarira atyo Abramu umwana w’umuhungu, maze uwo mwana Abramu amwita Ismaheli. Abramu yari afite imyaka mirongo inani n’itandatu, igine Hagara amubyariye Ismaheli.

 

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 105 (106)’]

Zaburi ya 105 (106),1-2, 3-4ab, 4c-5

R/Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza.

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

Kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho,

akamamaza ibisingizo bye byose ?

Hahirwa abita ku mategeko y’Uhoraho,

igihe cyose bagakurikiza ubutabera !

Uhoraho uranyibuke,

wowe ugirira neza umuryango wawe.

Wowe uwukiza uze untabare,

kugira ngo niyumvemo ihirwe ry’intore zawe,

mpimbazwe n’ibyishimo by’umuryango wawe,

nsangire umunezero n’abo wagize ingarigari zawe !

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le