Amasomo yo ku wa mbere [24 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: 1 Timote 2′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote 2,1-8

Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose. Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsibose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe. Ngicyo ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu, Yo ishaka ko abantu bose bakirakandi bakamenya ukuri. Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina, witanze ngo abe incungu ya bose. Ngicyo icyemezo cy’ugukizwa kwacu cyatanzwe igihe cyabigenewe kigeze, kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa yo kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri.

None rero ndashaka ko abagabo bajya basenga, aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 27(28)’]

Zaburi ya 27(28),1ab.2, 7, 8-9

Uhoraho, ndagutabaza,

Rutare rwanjye, ntiwice amatwi!

Umva ijwi ryanjye ritakamba igihe ngutakiye,

n’igihe nerekeje ibiganza byanjye

ku Ngoro yawe ntagatifu.

Uhoraho ni we maboko yanjye n’ingabo nikingira,

umutima wanjye waramwiringiye, maze arantabara.

Ndasimbagizwa n’ibyishimo byansabye umutima,

maze nkamushimira muririmbira.

Uhoraho ni we mbaraga z’umuryango we,

ni we buhungiro bukiza intore ye.

Kiza umuryango wawe,

uhe umugisha abo wagize imbata zawe;

babere umushumba, uzahore ubaragiye iteka!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le