Amasomo yo ku wa mbere [31 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 11′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 11,29-36

Bavandimwe, koko rero igihe Imana imaze gutanga no gutora, ntiyisubiraho. Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kwabo, bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe. Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi.

Mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero! Mbega ukuntu imigambi yayo ari inshoberabantu, n’inzira zayo zikaba urujijo! «Koko rero, ni nde wamenye igitekerezo cya Nyagasani, cyangwa ni nde wamubereye umujyanama, 35cyangwa se wabanje kugira icyo amuha ngo azagombe kumwitura?» Ko byose bikomoka kuri We bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose! Amen.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 68 (69)’]

Zaburi ya 68 (69), 30-31, 33-34, 36.37b

Naho jyewe, w’ingorwa n’umubabare,

ubuvunyi bwawe, Mana, buranyunamure!

Ubwo nzaririmbe izina ryawe,

kandi ndyamamaze mu bisingizo.

Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati

«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»

Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi.

uko Imana izarokora Siyoni,

ikazasana imigi ya Yuda,

bakahasubirana, bakahatunga;

maze abakunda izina ryayo bakahatunga.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le