Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abamakabe 1, 10-15.41-43.54-57.62-64
Muri bo haza kwaduka uwabarushije ububi bose, ari we Antiyokusi Epifani, umuhungu w’umwami Antiyokusi, wari warabaye igihe mu bugwate i Roma, aza kuba umwami mu mwaka w’ijana na mirongo itatu n’irindwi w’ingoma y’Abagereki. Muri iyo minsi, muri Israheli haduka abantu b’ibyigomeke, bashuka abantu benshi bababwira bati «Nimucyo tugirane amasezerano n’amahanga adukikije, kuko kuva aho twitandukanyirije na yo, ari bwo twatewe n’ibyago bitagira ingano.» Ayo magambo arabanyura. Ni bwo benshi muri rubanda bihutiye gusanga umwami, na we abaha uburenganzira bwo gukurikiza imigenzereze y’abanyamahanga. Nuko barema itorero i Yeruzalemu bakurikije imigenzereze y’ibyo bihugu by’amahanga, ntibongera kugenya abahungu babo kandi bihakana Isezerano ritagatifu, kugira ngo basabane n’abanyamahanga. Bityo barigura ngo bakunde bakore ibidakwiye. Bukeye, umwami ategeka ko abatuye igihugu cye cyose biremamo umuryango umwe rukumbi, buri wese akareka imigenzo ye; maze amahanga yose agakurikiza amabwiriza y’umwami. Abayisraheli benshi bakira neza iyobokamana rye, batura ibitambo ibigirwamana kandi bica isabato. Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’itanu, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa Kisilewu, umwami atereka ishyano riteye agahinda ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa, bubaka intambiro mu migi ya Yudeya yari hafi aho. Ku miryango y’amazu no ku bibuga bahatwikira ububani. Naho ibitabo by’Amategeko babonaga bakabishwanyaguza babiroha mu muriro. Uwo bafatanye igitabo cy’Isezerano cyangwa se uwo babonaga akurikiza Amategeko, iteka ry’umwami rikamucira urwo gupfa. Nyamara abenshi mu Bayisraheli bakomeza kuba intwari, bagira imbaraga zituma babasha kutarya ibintu byahumanye. Bemera gupfa aho kurya ibiribwa byahumanye cyangwa kwica Isezerano ritagatifu; koko kandi barapfa. Nuko muri iyo minsi, Israheli irarakarirwa bikomeye.
Zaburi ya 118 (119), 53.61, 134.150, 155.158
Nshengurwa n’uburakari imbere y’abakwihakana,
batandukiriye amategeko yawe.
Nkikijwe n’imitego y’abagiranabi,
ariko sinibagiwe amategeko yawe.
Unkize abantu banshikamiye,
kugira ngo nkurikize amabwiriza yawe.
Inkozi z’ibibi zintoteza ziransatiriye,
amategeko yawe ziyagendera kure.
Abagiranabi umukiro ubari kure,
kuko batumvira ugushaka kwawe.
Nshenguka umutima iyo mbonye abahakanyi,
kuko badakurikiza amasezerano yawe.