Amasomo yo ku wa mbere – [Icya 1, A, gisanzwe]

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cya Samweli 1, 1-8

I Ramatayimu‐Sofimu, ku musozi wa Efurayimu, hari umugabo akitwa Elikana, mwene Yerohamu, wa Elihu, wa Tohu, wa Sufu, akaba Umunyefurata. Yari afite abagore babiri: umwe akitwa Ana, undi akitwa Penina. Penina yari afite abana, naho Ana nta bo agira. Buri mwaka, uwo mugabo yavaga mu mugi yari atuyemo, akazamuka yerekeza i Silo kuramya Uhoraho Umugaba w’ingabo, no kumutura igitambo. Aho i Silo, Hofini na Pinehasi, abahungu ba Heli, ni bo bari abaherezabitambo b’Uhoraho.
Nuko umunsi Elikana yakundaga guturaho igitambo uragera. Yari afite akamenyero ko guha umugore we Penina n’abahungu be n’abakobwa be bose imigabane ivuye kuri icyo gitambo. Ariko Ana akamuha umugabane w’akarusho kuko ari we yakundaga, n’ubwo Uhoraho yari yaramugize ingumba. Ikindi kandi, mukeba we ntiyasibaga kumukwena amwandagaza, kubera ko Uhoraho yamugize ingumba. Ni ko byagendaga buri mwaka: igihe cyose bazamukaga bagana Ingoro y’Uhoraho, Penina yaramukwenaga. Nuko rimwe, Ana ararira yanga no kurya. Umugabo we Elikana aramubaza ati «Ana we, urarizwa n’iki? Urabuzwa n’iki kurya? Ese sinkurutira abahungu cumi?»

Zaburi ya 115 (116),12-13.14.17.18-19.
Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,
rwose nzabimwitura nte?
Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;

nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.
Nzagutura igitambo cy’ishimwe,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;

nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,
mu ngombe z’Ingoro y’Uhoraho,
muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!

Publié le