Amasomo yo ku wa Mbere, Icya 11 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 21, 1-16

Naboti w’i Yizireyeli yari afite umurima w’imizabibu iruhande rw’ingoro ya Akabu, umwami wa Samariya. Akabu abwira Naboti ati “Mpa umurima wawe w’imizabibu nywugire ubusitani bwanjye, kuko uri iruhande rw’inzu yanjye. Nzakuguranira nguhe urusha uwawe ubwiza, cyangwa se nubishaka nzaguhe ikiguzi cyawo mu giciro cya feza.” Naboti asubiza Akabu ati “Uhoraho arandinde gutanga umurage w’abasokuruza banjye !” Akabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera amagambo yari abwiwe na Naboti ngo “Sinzaguha umurage w’abasokuruza.” Aryama ku buriri bwe yerekeye urukuta, yanga kurya. Umugore we Yezabeli aza kumureba, aramubaza ati “Urakajwe n’iki gitumye utarya ?” Umwami aramusubiza ati “Nuko nabwiye Naboti w’i Yizireyeli nti ‘Tugure umurima wawe w’imizabibu, cyangwa se niba ubikunze nguhe ingurane yawo’, maze akanga.” Umugore we Yezabeli aramubwira ati “Mbese si wowe utegeka ingoma ya Israheli ? Byuka urye maze umutima wawe unezerwe, ni jyewe uzaguha umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli !”    

Yandika amabaruwa mu izina rya Akabu, ayashyiraho ikimenyetso cy’ubwami, maze ayoherereza abatware n’abanyacyubahiro bari baturanye na Naboti mu mugi. Muri ayo mabaruwa yari yanditsemo ngo “Nimutangaze igisibo, maze mushyire Naboti ku murongo wa mbere w’imbaga y’abantu. Muzane abagabo babiri b’abagome mubashyire imbere ye, bamushinje amakosa bagira bati ‘Watutse Imana n’umwami !’ Nuko muhereko mumusohora, mumutere amabuye mumwice !” Abantu bo mu mugi wa Naboti, ari bo batware n’abanyacyubahiro bari bahatuye, babigenza uko Yezabeli yabibasabye, nk’uko byari byanditswe mu mabaruwa  yaboherereje.Batangaza igisibo,  bashyira Naboti imbere y’imbaga y’abantu bateraniye aho, hanyuma bazana abantu babiri b’abagome babicaza imbere ye. Abo bagome bashinja Naboti mu ruhame rw’abantu bavuga bati “Naboti yatutse Imana n’umwami !” Uwo mwanya baramufata bamuvana mu mugi, bamutera amabuye arapfa. Batuma kuri Yezabeli kumubwira bati “Bateye Naboti amabuye, maze arapfa.”

Yezabeli amaze kumva ko Naboti yatewe amabuye agapfa, abwira Akabu ati “Haguruka, ugende ufate wa murima w’imizabibu Naboti yanze ko mugura; kuko Naboti atakiriho, yapfuye.” Akabu amaze kumenya ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajyamu murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli, arawuzungura.

Zaburi ya 5, 2-3, 5-6a, 6b-7

R/ Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira

Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,

ushishikarire kumva amaganya yanjye.

Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;

Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.

 

Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,

umugome ntiyakirwa iwawe,

umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere.

 

Uzirana n’abagizi ba nabi bose,

ukarimbura abanyabinyoma.

Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,

Uhoraho nta bwo arebana na we.

Publié le