Isomo ryo mu gitabo cya 2 cy’Abami 17, 5-8.13-15a.18
Muri iyo minsi, umwami w’Abanyashuru atera igihugu cyose cya Israheli; atera Samariya arayigota, amarayo imyaka itatu. Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami w’Abanyashuru atsinda umugi wa Samariya arawigarurira; anyaga Abayisraheli abajyana muri Ashuru. Abatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani no mu migi y’Abamedi. Ibyo byago byatewe n’uko Abayisraheli bacumuye ku Uhoraho, Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Misiri, ibagobotoye mu maboko y’umwanzi wabo Farawo, umwami wa Misiri; biterwa kandi n’uko biyeguriye izindi mana. Bibanze ku migenzo y’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli, no ku migenzo yashyizweho n’abami ba Israheli.
Nyamara Uhoraho yari yarihanangirije Israheli na Yuda, abivugishije abahanuzi be bose n’abandi bashishozi, agira ati “Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasekuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi.” Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk’uko abasekuruza babo bayagamitse banga kwemera Uhoraho, Imana yabo. Birengagije amategeko y’Uhoraho n’Isezerano yari yaragiranye n’abasekuruza babo, n’ibyo yabihanangirije. Nuko Uhoraho arakarira bikabije Abayisraheli, abirukana imbere ye, hasigara umuryango wa Yuda wonyine.
Zaburi ya 59 (60), 3-4, 5-6, 13-14
R/ Nyagasani, dukirishe indyo yawe maze udusubize.
Mana yacu, waradutaye turatagarana;
wari waraturakariye ariko ongera udukomeze.
Wahungabanyije isi, urayisatagura,
none gira usane ibyuho byayo kuko igiye kuriduka !
Umuryango wawe wawugejeje ahaga,
maze utunywesha divayi isindisha !
Abakubaha wabahaye ikimenyetso,
ugira ngo bahunge abarashi !
Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi,
kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari ntacyo bugeraho.
Nituba hamwe n’Imana ni bwo tuzatsinda,
ni yo izaribata abanzi bacu.