Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi 2,6-10.13-16
Uhoraho avuze atya:
Kabiri gatatu Israheli icumura!
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza!
Kubera ko bagurana intungane amafeza,
umukene bakamugurana umuguru w’inkweto,
kubera ko bakandamiza rubanda rugufi
bakayobya abakene inzira,
kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe
ngo basebye izina ryanjye ritagatifu,
kubera ko imyambaro batwaye ho ingwate bayicuje urutambiro,
no kubera divayi batwaye ho ingwate
bakayinywera mu nzu y’Imana yabo . . .
Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori,
bareshya n’ibiti by’amasederi
bagakomera nk’ibiti by’imishishi!
Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru,
ndandura n’imizi yabo mpereye hasi.
Naho mwebwe nabazamuye mu Misiri,
mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu
kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori.
. . . kubera ibyo byose ngiye kubanyukanyukira aho muri,
nk’uko imashini bahurisha imyaka
inyukanyuka imiba y’umusaruro;
umuntu w’ibakwe ntazashobora guhunga,
umunyamaboko azabure ingufu ze,
n’uw’intwari ntazacika ku icumu,
umuhanga w’umuheto ntazaba agishoboye kurinda,
uw’impayamaguru ntazashobora guhunga,
n’ugendera ku ifarasi ntazarokora ubugingo bwe,
n’umuntu warahiriwe ubutwari
azahunga yambaye ubusa uwo munsi!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Zaburi ya 49 (50), 16bc-17, 18-19, 20-21abc, 22-23ab
«Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,
no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,
nyamara ntukunde gukosorwa,
maze amagambo yanjye ukayata hirya?
Iyo ubonye umujura, umubera icyitso,
mu busambanyi ugahabwa icyicaro.
Umunwa wawe uwurundurira amagambo y’ubugome,
ururimi rwawe rugahimbazwa no kuvuga ibinyoma.
Uricara, ukavuga nabi umuvandimwe wawe,
bityo ukandagaza mwene nyoko.
Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka?
Wibwira se ko meze nkawe?
Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe.
Murumvireho namwe, abiha kwirengagiza Imana,
ejo ntazabashwanyaguza, ntimubone ubatabara.
Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo,
kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.»