Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Hozeya 2,16-18.21-22
Ni yo mpamvu ubu ari jye ugiye kumuhendahenda,
nzamujyane mu butayu maze mwurure umutima.
Nzamusubiza imizabibu ye,
ikibaya cya Akori nkigire irembo ry’amizero.
Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe,
mbese nk’igihe yazamukaga ava mu gihugu cya Misiri.
Uwo munsi kandi — uwo ni Uhoraho ubivuga —
uzanyita ngo «Umugabo wanjye»,
uzahurwe burundu kongera kunyita ngo «Behali wanjye».
Nzagucyura ube uwanjye iteka ryose,
dushyingiranwe bishingiye ku butabera n’ubutungane,
duhorane urugwiro n’urukundo.
Nzashyingiranwa nawe nkugaragarize ubudahemuka,
maze uzamenye Uhoraho.
Zaburi ya 144(145), 2-3, 4-5, 6-7, 8-9
Buri munsi nzagusingiza,
nogeze izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho ni igihangange,
akaba rwose akwiriye gusingizwa;
ubwamamare bwe ntibugereranywa.
Kuva mu gisekuru kugera mu kindi
bazibukiranye ibyo wakoze,
bamamaze ibigwi byawe.
Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe,
mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza,
rijyana n’ubwiza bwawe.
Bazajya bavuga ububasha bwawe,
wagaragaje ukora ibintu bihambaye,
nanjye mvuge ubuhangange bwawe.
Bazajya bahimbaza urwibutso
rw’ibyiza byinshi wagiriye abantu,
maze bahe amashyi n’impundu ubutungane bwawe.
Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,
atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
Uhoraho agirira bose ibambe,
maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.