Amasomo yo ku wa mbere – Icya 15 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 1,11-17

Uhoraho avuze atya:

Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki ?

Ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’urugimbu rw’inyana,

maze kubihaga;

amaraso y’ibimasa, ay’intama n’ay’amasekurume, sinkibishaka!

Iyo muje kunshengerera,

ni nde uba yababwiye kuza kumvogerera Ingoro ?

Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro,

umwotsi wayo narawuzinutswe.

Imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro,

iminsi mikuru ivanze n’ubugome,

singishobora kubyihanganira!

Imboneko z’ukwezi n’ibirori byanyu ndabyanze,

kuko bindemerera, nkaba ntagishoboye kubyihanganira.

Iyo muntegeye ibiganza, mbima amaso;

mwakungikanya amasengesho, sinyatege amatwi,

kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.

Nimwiyuhagire, mwisukure,

nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu,

kandi muherukire aho kugira nabi!

Nimwige gukora ikiri icyiza,

muharanire ubutabera, murenganure urengana,

murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi.

Zaburi ya  49(50), 7ac-8, 16bc-17, 21, 23

Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;

jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe!

Ibitambo untura, si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

«Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,

no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,

nyamara ntukunde gukosorwa,

maze amagambo yanjye ukayata hirya?

Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka?

Wibwira se ko meze nkawe?

Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe.

Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo,

kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.»

Publié le