Amasomo yo ku wa mbere – Icya 18 gisanzwe, Umwaka A

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 28,1-17

Muri uwo mwaka, Sedekiya, umwami wa Yuda, amaze kwima, ubwo hari mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, nuko umuhanuzi Hananiya mwene Azuru ukomoka i Gibewoni ambwirira mu Ngoro y’Uhoraho, mu maso y’abaherezabitambo na rubanda bose, ati «Uhoraho Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli, avuze atya: Nciye uburetwa bw’umwami w’i Babiloni! Nihashira imyaka ibiri, uko bukeye, nzajya ngarura aha hantu ibikoresho byose by’Ingoro y’Uhoraho, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yahakuye akabijyana i Babiloni. Kandi nzagarura aha hantu, Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abantu ba Yuda bose bajyanywe bunyago i Babiloni, kuko nyine nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babiloni. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»

Umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abaherezabitambo n’imbaga yose yari ihagaze mu Ngoro y’Uhoraho, amubwira ati «Amen! Uhoraho nabigenze atyo! Narangize amagambo uhanuye, maze agarure aha hantu ibikoresho by’Ingoro biri i Babiloni, n’abantu bose bahajyanywe bunyago. Nyamara ariko tega amatwi iri jambo ngiye kukubwira wowe n’umuryango wose: Kuva kera na kare, abahanuzi batubanjirije jye nawe, bahanuriye ibihugu byinshi n’ingoma zikomeye, bakabamenyesha intambara, amakuba n’ibyorezo. Ariko niba umuhanuzi mu guhanura kwe amenyesha amahoro, azemerwa ko yoherejwe n’Uhoraho koko igihe ibyo yavuze bizagaragara!»

Nuko umuhanuzi Hananiya afata za ngeri z’ibiti zari ku ijosi rya Yeremiya, arazivuna, maze avugira imbere ya rubanda rwose, ati «Uhoraho avuze atya: imyaka ibiri nishira, uko bukeye, ni uko nzaca uburetwa bwa Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, nkabuvana ku ijosi ry’amahanga yose.» Nuko Yeremiya aragenda.

Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna bya biti byari ku ijosi rya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati «Genda ubwire Hananiya, uti ’Uhoraho avuze atya: Ingeri z’ibiti wazivunnye; none zisimbuze iz’icyuma. Koko rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ingoyi y’icyuma ni yo nzabohesha amahanga yose kugira ngo agaragire Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni; azamukorera, ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba ndazimweguriye.’»

Umuhanuzi Yeremiya ni ko kubwira Hananiya, ati «Hananiya, tega amatwi: Uhoraho ntiyakohereje; ni wowe utuma uyu muryango wiringira ibinyoma. Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Ngiye kuguca ku isi, uyu mwaka uzapfa, kuko watoje imbaga kugomera Uhoraho.» Nuko umuhanuzi Hananiya apfa mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka.

Zaburi ya 188, 29.43, 79-80, 95.102

Urandinde inzira y’ikinyoma,

maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.

Ntunkure mu kanwa ijambo ry’ukuri,

kuko niringiye amateka waciye.

Abagutinya nibangarukire,

bazamenye ibyemezo byawe.

Umutima wanjye nuberwe no gukora icyo ushaka,

bityo sinzakorwa n’ikimwaro.

Abagiranabi barashaka icyankuraho,

jyewe nkomeza guhugukira ibyemezo byawe.

Nta bwo nacishije ukubiri n’amateka waciye,

kuko ari wowe uyantoza.

Publié le