Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 24,15-14
Uhoraho ambwira iri jambo, ati «Mwana w’umuntu, dore ngiye kukugwa gitumo nkwambure uwashimishaga amaso yawe, ariko rero ntuzaboroge, ntuzarire cyangwa ngo usuke amarira. Uzaganye bucece, ntuzajye mu cyunamo nk’uwapfushije; ahubwo uzatamirize igitambaro cyawe mu mutwe, wambare inkweto zawe mu birenge; ntuzipfuke ubwanwa kandi ntuzarye umugati uzaniwe n’abaturanyi.»
Nabwiraga rubanda mu gitondo, nuko nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye bw’uwo munsi mbigenza uko nari nategetswe. Nuko rubanda barambaza bati «Mbese ntiwadusobanuriza icyo ibyo ukora bishaka kuvuga?» Ndabasubiza nti «Uhoraho yantegetse kubwira umuryango wa Israheli, nti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye guhindanya Ingoro yanjye, yo yabateraga kwiratana imbaraga zanyu, ikaba ibyishimo by’amaso yanyu n’amizero y’imitima yanyu; maze abahungu banyu n’abakobwa banyu mwatereranye bazicishwe inkota. Ubwo rero namwe muzigana Ezekiyeli: ntimuzipfuka ubwanwa, ntimuzarya umugati muhawe n’abaturanyi, muzagumana ibitambaro byanyu mu mutwe n’inkweto zanyu mu birenge, ntimuzaboroga kandi ntimuzarira. Muzacika intege kubera ibicumuro byanyu, buri muntu aganye kubera ibyago bya mugenzi we. Ezekiyeli azababera ikimenyetso, naho mwebwe muzakora nk’ibyo yakoze. Nuko igihe ibyo bizaba byabaye, muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.’
Indirimbo: Ivugururamategeko 32, 6ac.18, 19-20ab, 21
Mbe bwoko bw’ibipfapfa, mbe bwoko bw’abanyabwenge buke!
Si we so wakubyaye,
Urutare ukesha kubona izuba ntukirwitaho,
wibagiwe Imana yakubyaye.
Ibyo Uhoraho yiboneye byamuteye kuzinukwa:
abahungu be n’abakobwa be baramurakaje.
Nuko aravuga ati «Ngiye kubahisha amaso,
nzarebe iherezo ryabo uko rizamera,
Bambangikanyije n’ibitari Imana nyakuri,
barandakaza bayoboka ibigirwamana by’amanjwe bishakiye.
Nanjye nzababangikanya n’ikitari umuryango nyakuri,
mbagirire nabi nkoresheje ihanga ritagira ubwenge!