Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 21 gisanzwe, Umwaka A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 2 Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 1, 1-5.11b-12

Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu.Bavandimwe, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ibyo birakwiye, kuko ukwemera kwanyu kugenda kwiyongera, n’urukundo mufitanye rukabasenderamo uko mungana, bigatuma natwe muduhesha ishema muri Kiliziya z’Imana, kubera ubudacogora n’ukwemera bibaranga muri ibyo bitotezo n’amagorwa yose mwihanganira. Ibyo birerekana urubanza Imana izaca mu butabera, kuko nimumara kubabara ku mpamvu y’Ingoma y’Imana, nta washidikanya ko izasanga mukwiye kuyinjizwamo, kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo, ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa. Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri We, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu Kristu.

Zaburi 95(96),1-2a, 2b-3, 4-5a

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho!

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Uko bukeye mwogeze agakiza ke!

Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose!

Kuko Uhoraho ari igihangange,

akaba akwiye rwose ibisingizo,

indahangarwa isumba imana zose;

kuko imana zose z’amahanga ari ubusa,

Publié le