Amasomo yo ku wa mbere – [Icya 3 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 2 Samweli 5,1-7.10

Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe . Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero, Uhoraho yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»
Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli yose.
Ubwo Dawudi abaye umwami, yari afite imyaka mirongo itatu; amara imyaka mirongo ine ku ngoma. Yabaye umwami wa Yuda imyaka irindwi n’amezi atandatu atuye i Heburoni, aba umwami wa Yuda na Israheli imyaka mirongo itatu n’itatu atuye i Yeruzalemu.
Hanyuma umwami n’ingabo ze batera i Yeruzalemu kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. Nuko babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano, impumyi n’abacumbagurika ni bo bazabikubuza!» Ibyo byashakaga kuvuga ngo «Dawudi ntazinjira hano!» Nyamara Dawudi afata ikigo cya Siyoni , gihinduka ’Umurwa wa Dawudi.’
Dawudi akajya arushaho gukomera, kandi Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo yari kumwe na we.

Zaburi ya 88(89),20.21-22.25-26

Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa,
maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari,
umwana w’umusore mutora muri rubanda.

Nsanga Dawudi yambera umugaragu,
maze musiga amavuta yanjye matagatifu;
ikiganza cyanjye kizamuramira,
n’ukuboko kwanjye kuzamutize imbaraga!

Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we,
maze azegure umutwe kubera izina ryanjye.
Nzamuha kugenga inyanja,
azagire n’ububasha ku nzuzi.

Publié le