Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 11,1-18
Intumwa n’abavandimwe bari muri Yudeya bari barumvise ko n’abanyamahanga bakiriye ijambo ry’Imana. Petero rero ngo agaruke i Yeruzalemu, abagenywe batangira kumugisha impaka, bagira bati «Ubonye ngo uragenderera abatagenywe kandi ugasangira na bo!»Nuko Petero abatekerereza uko byose byagenze, nta cyo aciyeho, agira ati «Nari mu mugi w’i Yope ndiho nsenga, nza gutwarwa, maze mbona mu ijuru ikintu kimeze nk’umwenda munini, gifashwe mu mfuruka enye cyururuka gituruka mu ijuru, maze kiza kinsanga. Uko nakagihanze amaso, nitegereje mbona inyamaswa z’amaguru ane zo ku isi, ibikoko by’inkazi, ari ibikururuka ku butaka ari n’ibiguruka mu kirere. Nuko numva ijwi rimbwira riti ‘Petero, haguruka wice maze urye!’ Ni ko gusubiza nti «Oya, Nyagasani! Nabera sinigeze nasamira icyanduye cyangwa igihumanya.’ Ijwi rituruka mu ijuru ryongera kumbwira riti ‘Icyo Imana yahumanuye, ntukacyite icyanduye.’ Ibyo biba incuro eshatu, hanyuma byose bisubizwa mu ijuru.
Ako kanya, abantu batatu bari baturutse i Kayizareya bantumweho, baba bahagaze ku rugo nari ncumbitsemo. Roho Mutagatifu ambwira kujyana na bo nta gushidikanya. Aba bavandimwe batandatu muruzi ni bo bamperekeje, nuko twinjira mu nzu y’uwo muntu. Ubwo adutekerereza ukuntu yabonye umumalayika wamubonekeye mu nzu ye, akamubwira ati ‘Wohereze abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero. Azakubwira amagambo azagukiza, wowe n’urugo rwawe rwose.’ Igihe rero nteruye kuvuga, Roho Mutagatifu abamanukiraho nk’uko natwe yatumanukiyeho mu ntangiriro. Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ‘Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’ Niba se Imana yarahaye abo bantu ingabire imwe natwe igihe twemeye Nyagasani Yezu Kristu, jyewe rero nari nde wo kuburizamo umugambi w’Imana?»
Bumvise ibyo baratuza, bakuza Imana bavuga bati «Noneho Imana yahaye n’abanyamahanga kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo!»
Zaburi ya 41 (42), 2-3 ; 42 (43), 3, 4
R/Umutima wanjye ufite inyota y’Imana Nyir’ubuzima.
Uko impara yahagira ishaka amazi afutse,
ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye.
Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima ;
mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana ?
Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe,
bijye binyobora inzira,
maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu,
aho Ingoro yawe yubatse.
Ubwo nzegera urutambiro rw’Irnana,
nsange Imana nkesha umunezero wose ;
maze Uhoraho, Mana yanjye ngusingize,
ngucurangira inanga.