Isomo ryo mu gitabo cya 1 cy’Abami 8, 1-7.9-13
Nuko Salomoni akoranyiriza iruhande rwe i Yeruzalemu abakuru ba Israheli, abatware b’imiryango n’ibikomangoma byo mu mazu y’Abayisraheli, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, babuvanye mu Murwa wa Dawudi, ari wo Siyoni. Abantu bose ba Israheli bateranira aho umwami Salomoni ari mu munsi mukuru, ubwo hari mu kwezi kwa Etanimu, ari ko kwa karindwi. Abakuru ba Israheli bamaze kuhagera, abaherezabitambo baheka Ubushyinguro. Bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Ihema ry’ibonaniro n’ibindi bintu byose byeguriwe Imana byo mu ihema — abaherezabitambo n’abalevi ni bo babizamuraga. — Umwami Salomoni n’ikoraniro ryose rya Israheli rimukikije imbere y’Ubushyinguro, batura ibitambo by’amatungo magufi n’amaremare adashobora kubarwa no kurondorwa kubera ubwinshi bwayo.
Zaburi ya 131 (132), 1a.2b.4a.5a, 7-8, 9-10
Uhoraho, ibuka Dawudi,
agasezeranya Nyir’Ububasha wa Yakobo,
ngo amaso yanjye ahumirize,
ntarabonera Uhoraho ikibanza,
Nimuhogi twinjire aho atuye,
dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye!
Haguruka, Uhoraho, uze mu buruhukiro bwawe,
wowe, n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe!
Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane,
maze abayoboke bawe bavuze impundu.
Girira umugaragu wawe Dawudi,
woye gutererana umwami wisigiye amavuta.