Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 6 cya Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 16,11-15

Umunsi umwe turi kumwe na Pawulo, dufatira ubwato i Torowadi twambuka tugana kuri Samotirasi, bukeye turakomeza n’i Neyapoli. Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi. Ku munsi w’isabato dusohoka mu mugi tugana iruhande rw’umugezi, ahantu twibwiraga ko bagomba kuba bahasengera. Nuko turicara, dutangira kuganira n’abagore bari bahakoraniye. Umwe muri bo witwaga Lidiya, ukomoka mu mugi wa Tiyatira, akaba n’umucuruzikazi w’imyenda y’imihemba, yari asanzwe asenga Imana. Nuko atega amatwi, kuko Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga. Ngo amare kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, aratwinginga ati « Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, muze mucumbike iwanjye. » Ni ko kuduhatira kubyemera.

Zaburi y’149,1-2, 3-4, 5-6a.9b

R/Uhoraho ashimishwa n’umuryango we 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe

n’ibirori bakorera umwami wabo.

 

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga,

kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

 

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

Ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;

bakore mu gahogo barata Imana.

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana !

Publié le