Amasomo yo ku wa mbere – [Icya 6 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo 1,1-11

Jyewe Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n’Imana bo mu miryango cumi n’ibiri, batuye mu mahanga, ndabaramutsa. Bavandimwe, amagorwa y’amoko yose munyuramo, mujye muyakirana ibyishimo byinshi, mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye. Ariko rero ubwo bwiyumanganye bugomba kuba bugaragara, kugira ngo mube abantu bahamye kandi nyabo, mbese batagira amakemwa. Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga, abusabe Imana izabumuha, Yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa. Ariko rero, ajye asabana ukwemera atabanje kujijinganya; kuko ujijinganya asa n’umuvumba mu nyanja ihubanganyijwe n’umuyaga. Bene uwo muntu ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera umuntu w’imberabyombi, uhindagurika mu nzira ze zose. Umuvandimwe w’umukene niyishimire ikuzwa rye, n’umukire yishimire ugucishwa bugufi kwe, kuko umukire azahita nk’ururabyo rw’icyatsi. Izuba ryararashe n’ubushyuhe bwaryo bwinshi, ryumisha icyatsi, ururabyo rurahunguka, maze ubwiza bwarwo burayoyoka. N’umukire rero azarabirana atyo mu byo akora byose.

Zaburi ya 118(119), 67-68, 71-72, 75-76

Mbere yo gucishwa bugufi, narayobagurikaga,

naho ubu ngubu, nkurikiza amasezerano yawe.
Uri umugwaneza n’umugiraneza,
unyigishe ugushaka kwawe.
Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi,

kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.
Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi
by’amasikeli ya zahabu na feza.
Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye,

kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi.
Urukundo rwawe ni rwo rwampoza,
nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe.
Publié le