Amasomo yo ku wa mbere – [Icya 7 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu ibaruwa ya  Yakobo 3,13-18

Ni nde w’umuhanga n’umunyabwenge muri mwe? Nabyerekanishe imyifatire ye myiza, ko ibikorwa bye byuzuye ituze n’ubuhanga.
Ariko niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari rikabije n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri. Ubwo buhanga ntibukomoka mu ijuru; ahubwo ni ubw’isi, bukaba ubw’inyamaswa n’ubwa Sekibi. Koko rero, ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose. Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya. Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro.

Zaburi ya 18(19),8.9.10.15
Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,
rikaramira umutima.
Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,
abacisha make akabungura ubwenge.

Amateka y’Uhoraho araboneye,
akanezereza umutima;
amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,
akamurikira umuntu.

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,
kigahoraho iteka ryose.
Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,
byose biba bitunganye.

Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,
nibijye bikunogera, wowe Uhoraho,
Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!

Publié le