Amasomo yo ku wa mbere – [Icya 8 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 ya Mutagatifu Petero 1,3-9

Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye, no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera, ari wo ubazigamiwe mu ijuru, mwebwe abo ububasha bw’Imana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.

Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose. Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama, kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza, kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu.

 

Zaburi ya 110(111), 1-2, 5-6, 9.10c

 

Alleluya!

 

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

Abamwubaha abaha ibibatunga,

akibuka iteka Isezerano rye.

Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,

igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.

Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,

agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.

Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba.

Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho;

abagenza batyo bose ni bo inararibonye.

Publié le