Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 4,2-6
Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli. Nuko abarokotse b’i Siyoni, n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane : aba bose bazandikwe i Yeruzalemu kugira ngo babashe kubaho. Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika, ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu ku manywa, n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro. Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi, itanga igicucu mu minsi y’icyocyere, ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga.
Zaburi ya 121 (122), 1-2, 3-4ab, 4cd-5, 6-7, 8-9
Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!»
None urugendo rwacu rutugejeje
ku marembo yawe, Yeruzalemu!
Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango ya Israheli,
imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro,
gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe.
Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.
Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,
muti «Abagukunda bose baragahorana ituze;
amahoro naganze mu nkike zawe,
n’ituze rikwire mu rugo rwawe!»
Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye,
mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe!»
Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu,
nkwifurije ishya n’ihirwe!