Amasomo yo ku wa mbere, icyumweru cya 15 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 1′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 1,8-14.22

Ubwo mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu. Abwira ingabo ze, ati «Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko. Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu, ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu!» Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo imigi y’ibihunikwa: uwa Pitomu n’uwa Ramusesi. Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera, bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli. Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome, babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije: nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato. Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko, agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka, mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho.»[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 123 (124)’]

Zaburi ya 123 (124), 2-3, 4-5, 7

Iyo Uhoraho ataturengera,

igihe abantu bari baduhagurukiye,

baba baratumize bunguri

mu mugurumano w’uburakari bwabo.

Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,

umugezi uhurura uba waraduhitanye;

wararusimbutse nk’inyoni

ivuye mu mutego w’umuhigi;

umutego waracitse, turarusimbuka!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le