Amasomo yo ku wa Mbere – Icyumweru cya 16 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Mika 6, 1-4.6-8

Nimwumve icyo Uhoraho avuze:

«Haguruka, uburanire imbere y’imisozi,

maze utununga twumve ijwi ryawe!»

Misozi, nimwumve urubanza rw’Uhoraho,

namwe mfatiro zitajegajega z’isi, nimutege amatwi,

kuko Uhoraho afitanye urubanza n’umuryango we,

akaba aburana na Israheli:

«Muryango wanjye, nagutwaye iki?

Mbese icyo nakuruhijeho ni ikihe? Ngaho nsubiza!

Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri,

nkakugobotora mu nzu y’uburetwa?

Cyangwa se ko nakoherereje Musa,

Aroni na Miriyamu ho abayobozi?

— Nzahingukana iki imbere y’Uhoraho

kugira ngo mpfukamire Imana yo mu ijuru?

Nzamutura se ibitambo bitwikwa,

cyangwa ibimasa bimaze umwaka umwe?

Uhoraho se yakwemera amapfizi y’intama agahumbagiza,

cyangwa se amavuta atemba nk’imivu?

Nzamutura se umwana wanjye w’uburiza,

ngo abe icyiru cy’ubugome bwanjye,

cyangwa se umwana wo mu bura bwanjye,

ngo abe impongano y’ibyaha byanjye bwite?

— Mwana w’umuntu, bakumenyesheje ikiri cyiza,

ari cyo Uhoraho agushakaho:

nta kindi uretse kubahiriza ubutabera, gukunda ubudahemuka,

no kugendana n’Imana yawe mu bwiyoroshye.

Zaburi ya 49(50), 5.7ac, 8-9, 16bc-17, 21, 23

«Nimunkoranyirize abayoboke banjye,

ba bandi twagiranye igihango kigasozwa n’igitambo!»

Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;

jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe!

Ibitambo untura, si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

Sinkeneye gufata ikimasa mu rugo rwawe,

cyangwa se amasekurume mu rubumbiro rwawe.

«Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,

no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,

nyamara ntukunde gukosorwa,

maze amagambo yanjye ukayata hirya?

Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka?

Wibwira se ko meze nkawe?

Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe.

Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo,

kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.»

Publié le