Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 24 gisanzwe, Umwaka A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 11,17-26

Tuvuye muri ibyo hari n’ibindi ntabashimaho: amakoraniro yanyu, aho kubagirira akamaro, abagwa nabi. Icya mbere cyo, bambwiye ko, iyo muhuriye mu ikoraniro, mwiremamo ibice kandi bisa n’aho ari byo: wagira ngo ni ngombwa ko muri mwe habamo amakimbirane, kugira ngo ababakomeyemo bigaragaze. Igihe rero muteraniye hamwe, ntimuhuzwa n’isangira rya Nyagasani, kuko buri wese amaranira kurya ibyo yizaniye, ku buryo umwe yicwa n’inzara, undi yasinze. Mbese nta mazu mugira yo kuriramo no kunyweramo? Cyangwa muzanwa no gusuzugura imbaga y’Imana, no gukoza isoni abatagira icyo bafite ? Mbabwire iki se? Mbashime se ? Oya, muri ibyo simbashimye.
Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho : Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.» Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.
Zaburi ya 39, 7-8a, 8b-9, 10, 17
Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,
ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,
ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!
Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.
Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,
maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»
 
Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;
ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,
sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.
Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira!
Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema,
bati «Uhoraho ni igihangange!»
Publié le