Amasomo yo ku wa mbere wa Pasika

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2,14.22b-32

Nuko Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu, uwo muntu rero, bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa, mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome. Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana. Koko kandi, Dawudi yavuzeibimwerekeyeho ati ‘Narebaga Nyagasani imbere yanjye ubudahwema, kuko ari iburyo bwanjye kugira ngo ntadandabirana. Ni cyo gituma umutima wanjye uri mu byishimo, n’ururimi rwanjye rukaba runezerewe, byongeye kandi nzaruhukana icyizere, kuko utazatererana ubugingo bwanjye mu kuzimu, kandi ntuzatume intungane yawe imenyana n’ubushanguke. Wamenyesheje inzira zigana mu bugingo, unyuzuzamo ibyishimo unyereka uruhanga rwawe.’ Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi. Nyamara, kuba yari umuhanuzi kandi yazirikanaga ko Imana yamusezeranyishije indahiro kuzicaza ku ntebe ye y’ubwami uwo mu bamukomokaho, yabonye atyo mbere y’igihe iby’izuka rya Kristu, maze amuvugaho ati ‘Ntiyatereranywe ikuzimu kandi umubiri we ntiwigeze umenyana n’ubushanguke.’ Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo.»

Zaburi ya 15 (16) 1-2a.5, 7-8, 9-10, 2b.11

R/Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye. 

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho ndamubwiye nti « Ni wowe Mutegetsi wanjye.

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

uko nzamera ni wowe ukuzi. »

 

Ndashimira Uhoraho ungira inama,

ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana.

 

Ni cyo gituma urnutima wanjye unezerewe,

amagara yanjye akamererwa neza,

n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze ;

kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,

kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.

 

Nta mahirwe yandi nagira atari wowe!

Uzamenyesha inzira y’ubugingo ;

hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.

Publié le