Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya 14 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 28′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 28,10-22a

Yakobo rero ava i Berisheba agana i Harani. Aza kugera ahantu araharara, kuko izuba ryari rimaze kurenga. Yenda ibuye ry’aho hantu, araryisegura, maze araryama. Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanuka, bakaruzamuka.

Nuko abona nguyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati «Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe. Abazagukomokaho bazangana n’umukungugu wo ku isi, bazisanzurira mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe. Dore, ndi kumwe nawe; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose.»

Yakobo ava mu bitotsi, ariyamirira, ati «Mu by’ukuri Uhoraho ari aha hantu, ariko jye nkaba ntari mbizi!» Ubwoba buramutaha; ati «Mbega aha hantu ko hateye ubwoba! Aha hantu si ikindi kitari Inzu y’Imana, aha hantu ni ryo rembo ry’ijuru!» Nuko Yakobo arazinduka, yenda rya buye yari yiseguye, araryegura ararishinga, arisukaho amavuta ku isonga. Aho hantu ahita Beteli (ari byo kuvuga ‘Inzu y’Imana’), ariko mbere uwo mugi witwaga Luzi.

Nuko Yakobo arahiga ati «Imana niba turi kumwe ikandinda muri uru rugendo ndimo, nimpa ifunguro ikampa n’umwambaro, ninsubiza amahoro kwa data, Uhoraho ni we uzambera Imana koko. Iri buye nshinze rizaba inzu y’Imana[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 90 (91)’]

Zaburi ya 90 (91),1-2, 3a.4, 14-15ab

Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera,

yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.

Ndabwira Uhoraho nti

«Uri Ubuhungiro bwanjye, n’inkunga yanjye,

Mana yanjye, ni wowe niringiye!»

Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni,

anagukize icyorezo kirimbura imbaga.

Azagutwikiriza amababa ye,

ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa.

«Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura,

nzamurinda, kuko azi izina ryanjye.

Nanyiyambaza, nzamwitaba,

nzamuba hafi mu gihe cy’amage.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le