[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 14′]
Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 14,5-18
Umwami wa Misiri aza kumenya ko umuryango w’Abayisraheli wacitse. Ubwo ngubwo umutima wa Farawo n’uw’abagaragu be urabirinduka; maze baravuga bati «Byagenze bite rwose kugira ngo tureke Abayisraheli bagenda, bekuzadukorera ukundi?» Nuko Farawo azirikisha amafarasi ku igare rye, akoranya n’ingabo ze, baragenda. Yajyanye amagare magana atandatu y’indobanure, n’amagare yose ya Misiri, hamwe n’abagabo bita kuri buri gare. Nuko Uhoraho atera umutima wa Farawo umwami wa Misiri kunangira, maze yiruka ku Bayisraheli, kuri abo Bayisraheli nyine bari basohotse bishimiye kwigenga. Abanyamisiri rero babirukaho, maze babashyikirira aho baciye ingando iruhande rw’Inyanja: amafarasi yose akurura amagare ya Farawo, n’abarwanira ku mafarasi, hamwe n’izindi ngabo ze, babashyikirira hafi y’i Pi‐Hahiroti, hateganye na Behali‐Sefoni. Kubera ko Farawo yari amaze kubasatira, Abayisraheli bakebutse, babona Abanyamisiri baje babateye! Nuko Abayisraheli bakuka umutima bitavugwa, baganyira Uhoraho. Babwira Musa, bati «Mbese Misiri yari ibuze imva byatuma utuzana ngo tugwe hano mu butayu? Watugenjeje ute kugira ngo utuvane mu Misiri? Nta bwo twari twarakubwiriye mu Misiri tuti ‘Tureke tube abagaragu b’Abanyamisiri, kuko ikiruta ari uko twaba abagaragu b’Abanyamisiri, aho kugwa mu butayu?’» Musa rero abwira rubanda, ati «Mwigira ubwoba! Nimukomere, maze muze kwirebera uko Uhoraho abarokora uyu munsi! Koko rero Abanyamisiri muruzi none, nta bwo muzongera kubabona ukundi. Uhoraho ubwe ni we uri burwane mu kigwi cyanyu, naho mwebwe mwigaramiye!» Uhoraho abwira Musa, ati «Igituma ukabya kuntakambira ni iki? Bwira Abayisraheli bashyire nzira. Naho wowe, ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja, uyicemo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse. Naho jyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be. Abanyamisiri bazamenya ko ari jyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.»
[/wptab]
[wptab name=’Indirimbo: Iyim 15′]
Iyimukamisiri 15,1, 2, 3-4a, 4b-5
Ndaririmba Uhoraho kuko yisesuyeho ikuzo,
ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja !
Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba.
Ni we wankijije !
Ni we Mana yanjye reka musingize,
ni we Imana ya data, reka mushimagize.
Uhoraho ni intwari ku rugamba,
izina rye ni Uhoraho !
Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze,
yabiroshye mu nyanja.
Abanyamafarasi be b’imena bamirwa n’inyanja y’Urufunzo ;
ibizenga by’ikuzimu birabatwikira,
barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye !
[/wptab]
[end_wptabset]