Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 2,1-5
Bavandimwe, igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge. Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. Igihe nari kumwe namwe, nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa, kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha bwa Roho w’Imana. Bityo, ukwemera kwanyu kukaba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana.
Zaburi ya 118(119), 97-98, 99-100, 101-102
Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!
Iminsi yose ndayazirikana.
Amatangazo yawe ni yo bukire bwanjye igihe cyose,
yanyigishije ubwenge butambutse ubw’abanzi banjye.
Ubujijuke mburusha abarezi banjye bose,
kuko nakunze kuzirikana ibyemezo byawe.
Ndusha abasaza gusobanukirwa,
kuko numviye amabwiriza yawe yose.
Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi,
kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.
Nta bwo nacishije ukubiri n’amateka waciye,
kuko ari wowe uyantoza.