Amasomo yo ku wa mbere[27 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Yonasi 1′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yonasi 1, 1-16; 2, 1.11

Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi, mwene Amitayi, riti «Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze uyimenyeshe ko ubukozi bw’ibibi bwabo bwangezeho!» Yonasi ashyira nzira, ariko agenda ahungira i Tarishishi kure y’Uhoraho. Amanuka ajya i Yope ahasanga ubwato bwerekeje i Tarishishi, yishyura urugendo, arabwurira ngo ajyane na bo i Tarishishi kure y’Uhoraho. Nuko Uhoraho ateza inkubi y’umuyaga mu nyanja maze inyanja igira umuhengeri ukabije, ku buryo ubwato bwari bugiye gusandara. Abasare bashya ubwoba, buri wese atakambira imana ye. Ni bwo bajugunye imitwaro yose mu nyanja ngo borohereze ubwato. Ubwo Yonasi we yari yibereye mu bwato hasi, aryamye, yisinziriye.
Umukuru w’abasare aramwegera, maze aramubwira ati «Ni kuki wisinziriye? Baduka utakire Imana yawe, ahari yo iratwibuka maze twoye kurimbuka.» Nuko barabwirana bati «Nimuze dukoreshe ubufindo, maze tumenye uwadukururiye iki cyago.» Bakora ubufindo, maze bufata Yonasi. Baramubwira bati «Ngaho tubwire ikikugenza! Uraturuka he? Iwanyu ni he? Mbese mu bwoko uri umuki?» Arabasubiza ati «Ndi Umuhebureyi, nkaba nemera Uhoraho, Imana y’ijuru, yo yaremye inyanja n’ubutaka.» Ba bantu bagira ubwoba bwinshi, maze baramubaza bati «Wacumuye iki rero?» Bari bazi ko ahunze Uhoraho kuko ubwe yari yabibatekerereje. Baramubwira bati «Tukugenze dute kugira ngo inyanja itworohere?» Kuko inyanja yagendaga irushaho kwicunda. Arabasubiza ati «Nimunterure munjugunye mu nyanja, irahita iborohera kuko, ndabizi, ni jye watumye umuhengeri ukaze ubabuza uburyo.» Ba bantu baragashya bagira ngo bashyikire inkombe, biba iby’ubusa: inyanja yarushagaho kwicunda ibarwanya. Ni ko kwambaza Uhoraho, bavuga bati «Uhoraho, tubabarire, twoye gushira tuzira kurwana ku buzima bw’uyu muntu, utagize icyo adutwara, kandi amaraso ye ntadusame, kuko ari wowe, Uhoraho, wabyishakiye.» Nuko bajuguta Yonasi bamujugunya mu nyanja, na yo ihita icubya ubukana. Ba bantu bagirira Uhoraho igitinyiro cyinshi. Bamutura igitambo kandi bamugirira amasezerano. Uhoraho ategeka ifi nini kumira Yonasi. Yonasi amara mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu. Uhoraho ategeka ifi, iruka Yonasi ku nkombe.

[/wptab]

[wptab name=’Indilimbo ya Yonasi 2′]

Indilimbo ya Yonasi 2, 2, 4, 5, 8

Aho yari aho mu nda y’ifi, asenga Uhoraho Imana ye, ati

Wari waranjugunye mu ndiba y’inyanja, rwagati muri zo,

maze ngotwa n’umwuzure.

Imivumba yawe yose n’ingashya byawe binyirohaho.
Nanjye nkavuga nti ‘Nciwe mu maso yawe;

nzongera kureba nte Ingoro yawe ntagatifu?’
Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira,

ni bwo nibutse Uhoraho,
maze isengesho ryanjye rikugeraho
mu Ngoro yawe ntagatifu.

[/wptab]

[end_wptabset]