lsomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani lntumwa 2, 12-17
Twana twanjye, ndabandikiye kuko mubabarirwa ibyaha byanyu, mubikesheje izina rya Yezu. Namwe babyeyi, ndabandikiye kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Rubyiruko namwe ndabandikiye, kuko mwatsinze Sekibi. Narabandikiye rero bana banjye, kuko mwamenye lmana Data. Narabandikiye babyeyi, kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Narabandikiye rubyiruko, kuko muri abanyembaraga n’ijambo ry’lmana rikaba ribatuyemo, kandi mwatsinze Sekibi. Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, numwirato w’ubukungu bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi. Koko isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo.
Zaburi ya 95 (96), 7-8a, 8b-9, 10
R/ Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!
Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,
nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.
Nimuzane ituro mwinjire mu ngombe ze,
Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,
nimuhinde umushyitsi, bantu b’isi yose.
Nimuvuge mu mahanga muti «Uhoraho ni Umwami!»
Yashinze isi yose ntihungabana;
imiryango yose ayicira urubanza rutabera.