Amasomo yo kuwa Mbere – Icya 25 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’Imigani 3,27-34

Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye kandi ubishoboye. Niba ufite icyo agusaba, ntukamubwire ngo «Genda uzagaruke ejo, ni ho nzaguha.» Ntukagambanire mugenzi wawe kandi ari we mwabanaga akwizeye. Ntihazagire uwo mutongana nta mpamvu, mu gihe nta kibi yagukoreye. Ntuzifuze kumera nk’umunyarugomo, cyangwa ngo ukurikire imwe mu nzira ze, kuko Uhoraho yanga abagome, agakunda ab’indakemwa. Uhoraho avuma inzu y’umugome, ariko agaha umugisha aho intungane zituye. Asuzugura abapfayongo, agatonesha abicisha bugufi.

Zaburi ya 14 (15), 1a.2, 3bc-4ab, 4d.5

Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe,

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,
agakurikiza ubutabera,
kandi akavugisha ukuri k’umutima we.
ntagirire abandi nabi,
cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.
Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,
maze akubaha abatinya Uhoraho;
nta bwo yivuguruza.
Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko,
ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.
Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,16-18

Nta muntu ucana itara ngo arishyire mu nsi y’ikibindi, cyangwa mu nsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko, agira ngo rimurikire abinjira bose. Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye. Mwitondere rero uburyo mwumva aya magambo. Kuko ufite byinshi, ari we uzongererwa; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka.»
Publié le